Podcasts by Category

The Kwibuka Podcast

The Kwibuka Podcast

Kwibuka Rwanda

The Kwibuka Podcast presented by the National Commission for the Fight against Genocide (CNLG) thoroughly documents the preparation and execution of the 1994 Genocide against Tutsi in Rwanda. Through years of research, Dr. Bizimana, Executive Secretary of CNLG collected detailed accounts of what happened during the Genocide. Kwibuka podcast takes us through each of the 100 days that resulted in the death of over one million people and is a reminder that each life lost must be counted and every memory honoured. Please be advised, this podcast contains depictions of violence.

150 - The Kwibuka Podcast: Amasezerano y'Amahoro ya Arusha
0:00 / 0:00
1x
  • 150 - The Kwibuka Podcast: Amasezerano y'Amahoro ya Arusha

    Agace k’uyu munsi ka Kwibuka Podcast karavuga ku masezerano y’amahoro ya Arusha yasinywe muri Kanama 1993. Abatumirwa baraganira ku nzira yaganishije kuri ayo masezerano, ibyaganiriweho, ndetse n’icyo impande zombi zari ku meza y’ibiganiro, hamwe n’abahuza, zari ziteze ko kizayavamo. N’ubwo Leta ya Habyarimana yarenze kuri aya masezerano igashyira mu bikorwa umugambi wa Jenoside, aya masezerano yagize uruhare rukomeye mu rugendo rwo gusana igihugu, kugera ubwo hatorwaga itegeko nshinga.

    Tue, 24 Aug 2021 - 1h 03min
  • 149 - Kurwanya abapfobya n'abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi

    Mu kiganiro cyo kwibuka uyu munsi, turumva uburyo kurwanya abahakana n’abapfobya Jenoside ari urugamba ruhoraho rwo kurwanya ingengabitekerezo y’icyo cyaha. Abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi bari mu byiciro bitandukanye, birimo abakoze Jenoside, n’inshuti zabo, ababakomokaho, ndetse na bamwe mu barokotse Jenoside, batannye bakajya mu bikorwa biharabika Leta y’u Rwanda bitwikiriye umwambaro wa politike, uw’ubwisanzure bw’itangazamakuru, n’ibindi. Guhakana no gupfobya Jenoside kandi bikorwa na bamwe mu banditsi n’abanyamakuru batigeze bagera mu Rwanda, bahurira ku bitekerezo bisasiweho, bigamije guha ireme Jenoside, bivuye ku bitekerezo by’abakoze Jenoside bagikora icengezamatwara ry’ibikorwa byabo.

    Tue, 17 Aug 2021 - 1h 12min
  • 148 - Le rôle de Médias Français

    Dans l'épisode d'aujourd'hui, nos invités, Jean François Dupaquier et Mehdi Ba nous parlent du rôle des médias, notamment en France, dans des relations entre le Rwanda et la France se basant sur les relations diplomatiques avant et après le génocide commis contre les Tutsis en 1994.

    Wed, 04 Aug 2021 - 50min
  • 147 - Ishyirwaho rya Guverinoma y'Ubumwe bw'Abanyarwanda

    Ku itariki ya 19 Nyakanga 1994, nyuma to kubohora igihugu, RPF Inkotanyi yashyizeho guverinoma y’ubumwe bw’Abanyarwanda, ihuriweho amashyaka n’abanyapolitike batagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Muri iki kiganiro, abatumirwa baratubwira uko iyo guverinoma yashyizweho, intego yihaye n’ibyo yagezeho, ndetse n’igikwiye gukorwa kugira ngo ibyagezweho muri iyi myaka 27 ishize bikomeze gusigasirwa.

    Mon, 19 Jul 2021 - 1h 10min
  • 146 - Ubuhamya ku rugamba rwo kubohora igihugu no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi

    Uyu munsi, turakomeza kumva ukuntu ingabo za RPF Inkotanyi zabohoye ibice bitandukanye by’igihugu zinarokora Abatutsi bicwaga muri Jenoside nk’i Kiziguro aho zageze zikita ku barokotse, zikavura n’inkomere. Muri iki kiganiro, abatumirwa baranagaganira ku ruhare rw’itangazamakuru mu rugamba rwo kwibohora,  cyane cyane Radio Muhabura yahumurizaga abahigwaga, ari nako ihangana n’ibindi bitangazamakuru bya leta y’abicanyi.

    Mon, 12 Jul 2021 - 54min
Show More Episodes